Abo Turi Bo

Hope & Healing Africa ni umuryango ufasha ababyifuza cyane urubyiruko, kwiremamo ibyiringiro, ubuzima bwo mu mutwe, no kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga n'ubumenyibufatika.

Abo Turi Bo

Hope & Healing Africa ni umuryango ufasha ababyifuza cyane urubyiruko, kwiremamo ibyiringiro, ubuzima bwo mu mutwe, no kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga n'ubumenyibufatika.

Icyerekezo

Twifuza kubona abantu bafite umutima ukomeye, bafite amahoro n'ibyiringiro. Dushaka gufasha cyane cyane urubyiruko kugira ubumenyi bubafasha kwiteza imbere no kubona akazi.

Uburyo Dukora

Dukora dushingiye ku rukundo rwa Gikristo, kubaha buri muntu no kwakira abantu bose nta vangura. Duhuza ubufasha bwo gukira ibikomere byo mu mutima, ubujyanama, ivugabutumwa n'amahugurwa y'urubyiruko.

Intego Yacu

Kubaka umuryango ufite imitekerereze mishya binyuze mu burezi bw'ikoranabuhanga no gukiza imitima.

Indangagaciro Zacu

Agaciro kacu Gashingiye ku Rukundo rwa Gikirisitu, Kwihangana, ubworoherane no Kwakira Buri Wese

Twakira buri muntu nta vangura, duharanira kubakira hamwe ejo hazaza heza harangwa n'urukundo, icyizere no gufashanya mu mahoro.

Ibyo Twigisha

Kuzurwa Ubuzima Bushya mu mitekerereze

Twemera ko kuvuka ubwa kabiri (Born Again) bigendanye n'impinduka mu bwenge bizana ubutumwa bw'amahoro, kwanga icyaha no gukunda ibyiza, bituma umuntu yigiramo ubushobozi bwo kwiyubaka no guteza imbere umuryango mugari abamo.