SERIVISI Z’UBUJYANAMA ( COUNSELING)

Dusobanukiwe Ubujyanama (Counseling)

Muri Hope & Healing Africa RUHUKA UMUTIMA, counseling si iy’abantu bari mu bibazo bikomeye gusa.

 Ni umwanya utekanye kandi utera inkunga Abantu ku giti cyabo, abashakanye, imiryango mito  n’imiryango migari, umwanya  wo guhagarara gato no kwitekerezaho, gutekereza no kongera kubona umutekano no kwiyongeramo imbaraga n’icyizere muri iyi si  isi igenda ihinduka vuba.

Uyu munsi, abantu benshi bahura n’igitutu bitewe na:

• Impinduka zihuse mu mibereho n’ubukungu

• Igitutu cy’akazi no kubura ikiruhuko gihagije

• Impinduka mu bukungu (kwiyongera gutunguranye cyangwa igihombo)

• Umwuka mubi mu muryango no mu mubano

• Ingorane zo  kurera abana muri iyi y’ikoranabuhanga no kwihugiraho

• Igitutu gishingiye ku kwimuka no kuba muri diaspora kure y’umuryango muzi.

Ibi bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’amarangamutima, ku mubano n’abandi no kumva intego n’icyerekezo cy’ubuzima.

Gusaba ubufasha si ikimenyetso cy’intege nke, ahubwo ni intambwe nziza kandi ishinzwe kuganisha ku mibereho myiza.

  1. Uburyo Dukoramo Counseling

Uburyo dukoresha muri counseling ni uburyo:

• Budashingiye ku  idini cyangwa imyemerere runaka, ahubwo  bwakira bose

• Bworoheye urubyiruko kandi bwubaha umuco

• Bugira ibanga kandi butagira ugucirana  imanza

• Bwibanda ku kwihangana, kumva ibisobanuro by’ubuzima, no kubona ibisubizo bifatika

Ntitwihutira gushyira abantu mu byiciro mu buryo bwa kiganga. Tubanza kumva, tugasobanukirwa n’aho umuntu aherereye n’ibibazo afite, tukamugira inama  hashingiwe ku buzima bwe bwa buri munsi.

  1. Inzego za Counseling Dutanga

Dukoresha uburyo bwa “stepped support”, kugira ngo buri muntu ahabwe ubufasha bujyanye neza n’ibyo akeneye.

Urwego rwa 1: Ubufasha ku gucunga marangamutima & no kunesha  Igitutu

Uru rwego rushyigikira abantu bahanganye n’igitutu cya buri munsi n’amarangamutima arenze urugero.

Ibyibandwaho birimo:

• Gucunga igitutu n’umunaniro ukabije

• Kuzengerwa n’amarangamutima no kuyoberwa

• Kutaringanira hagati y’akazi n’ubuzima bwite

• Kwiyunga n’impinduka zihuse z’ubuzima

Inkunga itangwa irimo:

• Kumva neza no gutega amatwi

• Guhamiriza no kwemera amarangamutima y’umuntu

• Uburyo bworoshye bwo guhangana n’igitutu no kwisubiza mu mutuzo

• Ibiganiro ku giti cy’umuntu cyangwa mu matsinda

Uru rwego rukwiriye abanyeshuri, abakozi, ababyeyi, urubyiruko, n’ababa muri diaspora.

Urwego rwa 2: Impinduka z’Ubuzima & n’ubujyanama muImibanire

Uru rwego rushyigikira abantu n’imiryango bahanganye n’impinduka zikomeye mu buzima cyangwa mu mubano.

Ibyibandwaho birimo:

• Ibibazo mu bashakanye no mu mibanire y’abashakanye

• Igitutu cyo kurera abana n’itumanaho mu muryango

• Igitutu cy’amafaranga (cyatewe n’inyungu cyangwa igihombo)

• Impinduka mu mwuga n’ibibazo byo kumenya uwo uri we

Counseling muri uru rwego yibanda ku:

• Kunoza itumanaho

• Gukomeza umubano w’amarangamutima

• Gushyigikira kwiyunga n’impinduka mu buryo buzira umuze

Urwego rwa 3: Ihungabana ry’Ubuzima bwo mu Mutwe (Buringaniye)

Uru rwego rushyigikira abantu bafite ihungabana riringaniye ry’ubuzima bwo mu mutwe rigira ingaruka ku mikorere ya buri munsi.

Ibibazo bishobora kugaragara birimo:

• Guhangayika kudashira

• Ibimenyetso by’agahinda gakabije (bitari bikomeye cyane)

• Ibisubizo bishingiye ku ihungabana (trauma)

• Guhungabana kw’ibitotsi no kutiyumvamo amarangamutima

Inkunga muri uru rwego itangwa n’abajyanama babihuguriwe, hakurikijwe imbibi zisobanutse no gukurikirana buri gihe.

Urwego rwa 4: Indwara Zikomeye z’Ubuzima bwo mu Mutwe (Boherezwa mu buvuzi )

Hari indwara z’ubuzima bwo mu mutwe zisaba ubuvuzi bwihariye bwa muganga cyangwa ubwa psychiatrie.

Izo zishobora kuba zirimo:

• Agahinda gakabije cyane

• Psychose cyangwa gutakaza isano n’ukuri

• Ibyago bikomeye byo kwigirira nabi cyangwa kugirira abandi nabi

• Kubatwa n’Ibiyobyabwenge

HHA  RUHUKA UMUTIMA ntitanga ubufasha muri ibyo bibazo gusa. Tureba abafite ibibazo bikeneye kwitabwaho n’ubuvuzi bwihariye bubifitiye ubushobozi n’ibyangombwa byo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, ibitaro n’ibindi bigo byizewe.